Ibyo wakwibaza

● Bifasha ikigo kugira izina nyarwanda ryihariye kuri murandasi: Kugira urubuga rufite izina ry'AkadomoRW bifasha ikigo kugira umwihariko kuri murandasi ndetse no kwereka abakiriya cyangwa abakigana igihugu gikoreramo.
● Bifasha ikigo kugera ku isoko mpuzamahanga: Kugira izina ry'AkadomoRW bifasha kwagura ubucuruzi cyangwa imikorere y'ikigo ku rwego mpuzamahanga kandi mu buryo bugaragaza umwihariko kuri murandasi.
● Bifasha kugira imeri (email) z'umwuga: Kugira izina ry'AkadomoRW bifasha ikigo gukora imeri z'umwuga ziranga izina ry'ikigo kandi zikagaragaza ubunyamwuga. Urugero: info@ikigocyawe.rw.

Yego, birakwiye. izina ry'AkadomoRW rifasha ikigo kugaragara mbere y'ibindi bigo ku isoko ryo mu Rwanda hifashishijwe murandasi kuko rihita rigaragaza aho gikorera.

Ikiguzi ntarengwa cy'izina ry'AkadomoRW ni FRW 12,000 ku mwaka kuri (.rw). Naho andi mazina ashamikiyeho nka (.co.rw, .net.rw, .org.rw, cyangwa .coop.rw) ni FRW 6,000 ku mwaka. Izina ry'AkadomoRW ritangwa binyuze mu bafatanyabikorwa babiherewe uruhushya na RICTA (accredited registrars).

Ni ikigo cyahawe uruhushya na RICTA (license) rwo gutanga izina ry'AkadomoRW mu rwego rwo kwihutisha iyi serivisi.

Bifata iminota 5 gusa. Mu gihe habayeho ikibazo cya tekiniki cyangwa ukeneye ubundi bufasha bwose bujyanye no kwandikisha izina ryawe kuri .RW, ushobora kuduhamagara cyangwa ukatwandikira kuri aderesi zigaragara kuri uru rubuga.